INKURU NZIZA NIKI?
Nibyiza gufata igihe cyo kuzirikana ubutumwa bwa Bibiliya.Ahari witondera iby’ijambo ry’Imana.ujya gusenga,witabira imihango ya gikristo,ukurikira ibyo abatubangirije bizeraga.ndetse turemeranywa nawe.Bibiliya itwigisha ko umutima w’Abagabo n’Abagore bumvira amagambo y’Imana ari ubuturo bwayo.Imihango tugomba gukurikiza niyo Bibiliya isobanura neza ubwayo-ndetse hari mike muriyo iboneka muri Bibiliya.Kubatizwa mu mazi menshi no gusangiro ifunguro ryera buri cyumweru twibuka Yesu niyo ibiri y’ingenzi.
Cyagwa hari uri umuntu woroheje ukeneye Imana mu buzima bwe,ariko ntugerageza kuyegera cyane.Uku nukuri kw’abeshi buri twe babasha gusoma utunyamakuru tw’ijambo ry’Imana,baza mu nyigisho za Bibiliya cyagwa bakayiganiraho.Nibyiza ko twizere ko Imana iriho,n’ukuri Imana ibaho,ariko haracyari byinshi ukeneye gusobanukirwa(gusesengura) mu kwiga ijambo ryayo,Bibiliya,dushobora kuyimenya,ndetse tukanagira uruhare mu bugingo bw’iteka yateganyije.icyo gitabo cyanditswe n’abantu bahumekewemo umwuka wera w’Imana-ntago ari amagambo y’abana b’abantu,nkibindi bitabo byose.Rero niyo mpamvu ari igitabo kigomba kwigwa.
Cyagwa birashoboka ko wabuziko uyizi yose,wabonye Bibiliya,uzikuyitandukanya nibindi bitabo.Ariko niyo waba umunybwenge ntiwamenya byose.Hari kwa gushidikanya,kwa guterwa ubwoba n’ejo hazaza,kwa kubura amizero kw’iherezo ry’ijyeno(destiny)ryacu….uko gushidikanya kwa kurikiranye Abagabo n’Abagore nk’imbwa yirabura yakurikiraye shebuja kugeza upfuye.Ndetse ku bwawe,twavuga:ongera ugererageze ishuro imwe.Birashoboka ko ibisobanuro by’abana b’abantu bitakunyuze ukurikije uko wiyumvisha Bibiliya.Subira kubyanditswe muri Bibiliya ubwayo.
Cyagwa birashoboka ubona ubuzima bwa gikristo nkaho ari “ubundi bwenge buhahanitse”,umukino uhugiraho mu gihe ntacyo uri gukora,ikindi kigushishikaza,ahandi hantu winezereza-ibyo biganisha kwiherezo(urupfu)nkibindi byose.Ubuzima ni bugufi cyane ngo ube wagira akamenyero ko kureba inyungu zawe gusa.Umunsi umwe uzamanurwa kw’iherezo ryawe,umunsi umwe uteye ubwoba w’urupfu uzagushyikaho.Tega amatwi icyo Bibiliya ivuga akakanya.Ndakwiginze nubushake bwawe bwose,fata umwanya muto mu buzima bwawe wo kuzirikana icyo Bibiliya ivuga.
Noneho shobora kubagezaho ikibazo,Inkuru nziza niki?
Ndagusabye fungura Bibiliya yawe mu Isezerano Rishya muri Matayo 1:1.Iri n’itangiriro aho Matayo asobanura ubutumwa bwiza.Dusome:
Igitabo cy’ibisekuruza bya Yesu Kristo,umwana wa Dawidi,umwana w’Aburahamu.
Ibyo twabitekerezaho si byinshi,yavuzeko Yesu ari urubyaro rwa Dawidi n’Aburahamu.ndetse kuri Matayo,ibi n’itangiriro ry’ubutumwa bwiza .Ni nako Pawulo abibona.Dusome mu Abagaratiya 3:8.
Ibyanditswe byateganyije kandi ko n’abatari abayahudi Imana izabagira intungane,ibitewe n’uko bayizeye.Nicyo gituma Aburahamu yarabwiwe iyo nkuru nziza mbere y’igihe,ngo “amahanga yose azaguherwamo umugisha”.
Rero,ubutumwa bwiza nibyo Aburahamu yasezeranijwe.Ibyo nibyo Pawulo avuga.Rero,niba dushobora gusobanukirwa ibyo Imana yasezeranije Aburahamu,dushobora gusobanukirwa icyo ubutumwa bwiza aricyo.Reka tugaruke mu Isezerano rya Kera,hanyuma turebe ibyo Imana yabwiye Aburahamu .Dushobora kujya mw’Itangiriro 17:8.
Wowe n’abazagukomokaho nzabaha igihugu cyose cya Kanani wimukiyemo.Kizaba gakondo yabo burundu kandi nzaba Imana yabo.
Imana ikomeza kubwira Aburahamu ko we n’abazamukomokaho bazabaho iteka ryose kuri iyi isi.Rero mw’Isezerano rya Kera niho haturuka igitekerezo cyo kuzabaho iteka ryose.Tumenyeko ubutumwa bwa Bibiliya ari kimwe nibyo ducamo burigihe cyagwa inzira ducamo .Ibi nigute byamera? Reka turebe mw’Itangiriro 22:17-18.
Nzaguha umugisha,kandi nzagwiza abagukomokaho bangane n’inyenyeri zo ku ijuru n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.Bazanesha abanzi babo.Kandi amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe,kuko wanyumviye.
Aburahamu yari afite umuhungu uzaba inkomoko y’umugisha w’amahanga yose.Rero,uburyo bwo gusobanukirwa Bibiliya,nu kureba uko yanditswe ubwayo kandi ikanaduha ubusobanuro.Rero,amagambo twasoma aboneka mw’Isezerano Rishya.Ibyakozwe n’Intumwa 3:25-26. Reka dusome ngo tubone ibisobanuro.
Nimwe mwarazwe ibyavuzwe n’abahanuzi n’ibyo Imana yasezeranye na basokuruza,igihe yabwiraga Aburahamu iti “amahanga yose yo ku isi azaherwa imigisha mu rubyaro rwawe”.Noneho igihe Imana yahagurutsaga uwo mugaragu wayo,nimwe yabanje kumutaho,kugirango abaheshe umugisha,bityo umuntu wese muri mwe azinukwe ibibi yakoze.
None ninde Aburahamu yahaweho isezerano? Yesu .Kandi ni uwuhe mugisha yahesheje amahanga yose? Ni umugisha wo kubabarirwa ibyaha n’ibicumuro.Reka dusome ibyanditswe mu Abagaratiya 3:16.
Ngibyo rero.Aburahamu ni we Imana yahaye amasezerano we n’urubyaro rwe .Ibyanditswe ntibivuga “abazamukomokaho” nk’aho ari abantu benshi bavugwa ahubwo bivuga “uribyaro rwe”,kugirango bisobanuke ko bigenewe umuntu umwe rukumbi ari we Kristo.
Rero, isezerano ry’ Aburahamu ryari umuntu umwe, wicisha bugufi,Yesu.Ariko,nigute umuntu umwe ushobora kubamo benshi,benshi nk’inyenyeri zo hejuru? Reka dusome mu Abagaratiya 3:27-29.
Kuko mwese mwabatirijwe muri Kristo,kuburyo Kristo ababera nk’umwambaro.Nuko rero nta tandukaniro riba riri hagati y’umuyahudi n;utari umuyahudi,hagati y’inkoreragahato n’uwishyira akizana ,no hagati y’umugabo n’umugore,kuko muri Kristo Yesu mwese muri umwe .ubwo rero muri abakristo,muri urubyaro rw ‘Aburahamu.Byityo mukaba abo Imana yasezeranije umunani.
Rero,ababatijwe muri Kristo bafite uruhare k’umunani wasezeranijwe.Isezerano ryo kuzabaho iteka ryose kw’isi.Niyo mpamvu tugomba kubatizwa niba tugiye gutabarwa!Pawulo yavuzeko ibyiringiro bye ari “ibyiringiro bya abisiraheri”(Ibyakozwe n’Intumwa 28:20).nubwo yageze murupfu,ibi nibyo byari ibyiringiro bye-ibyiringiro by’abisiraheri.None ,umubatizo niki?ntago ari ugusukwa amazi ku gahanga.Isezerano Rishya ryanditswe mu Kigereki(greek) kandi ijambo ryarasobanuwe, “umubatizo” bivuga kwibizwa mu mazi ukarengerwa .Ryakoreshwago ku bwato bwarengewe mu mazi,kuba warengewe na mazi,cyagwa igitanyu cy’umwenda bavanyemo ibara bashyiramo irindi bakinitse kikarengerwa.Dusome muri Matayo 3:13-16.
Nyuma Yesu ava muri Galileya ajya kuri yorodani,asanga Yohani ngo amubatize.Ariko Yohani aramuhakanira ati “nijye wari ukwiriye kubatizwa nawe,none ni wowe unsanze?”
Yesu aramusubiza ati “emera ubikore kuko aribyo bikwiye,kugira ngo tuboneze ibyo Imana ishaka” Yohani aherako aremera. Yesu amaze kubatizwa ahita ava mu mazi. Muri ako kanya ijuru rirakinguka,abona umwuka w’Imana amumanikira asa n’inuma.
Yesu yamanutse mu mazi kandi arongera ayavamo.yabatijwe nku muntu mukuru,nta bwo ari nk’umwana muto,yibizwa mu mazi,Atari ugusukwa amazi ku gahanga. Niyo mpamvu babatirizaga mu mugezi.Kandi ubwo yabatijwe,rero natwe tugomba kubikora.Uko kwibizwa mu mazi nu kuvandwa mu mazi,bishushanya gupfa no kuzuka kwa yesu. Kandi twemeye kubatizwa ngo duhambanywe na we na none ngo tuzukane nawe.Niyo mpamvu tugomba kurengerwa n’amazi mu kubatizwa,Ntago urugusukwa amazi ku gahanga. Turebe inyanditswe mu Abaroma 6:3-5
Mbese muyobewe ko twese ababatirijwe kuba umwe na Kristo Yesu, twabatirijwe kuba umwe na we murupfu rwe? Ni ukuvuga ko igihe twabatizwa twahambanywe na we,kwari ugupfa nk’uko na we yapfuye, kugirango nk’uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw’ikuzo ry’Imana Data, abe ariko na twe tabaho dufite ubugingo bushya. Koko rero ubwo twabaye umwe na we,dupfuye nk’uko yapfuye, tuzaba umwe na we na none tuzutse nk’uko yazutse.
Niyo mpamvu duhari ku bwa we ngo ubatizwe-ngo ugire intego mu buzima bwa we, kwemera Yesu Kristo!ubatizwa muri we,twabaye abe.Kandi duhabwa isezerano. Ubwo azagaruka, tuzazuka,ducirwe imanza,kandi na none, niba twarabayeho mu kwizera ku bw’amagambo y’Imana, tuzahabwa ubugingo buhoraho nk’uko Yesu ari uyu munsi. None tuzabaho iteka ryose mu bwami bw’Imana hano ku isi. Niba ibi ubyizera, bisobanura ubuzima bushya.ibibazo by’ubutunzi twaba dufite, tuzasobanukirwa ko ari ibyakanya gato,kandi ubwo Kristo azagaruka azaduha ubuzima bushya buzira iherezo. Niyo mpamvu muri Bibiliya no muri Kristo hari ibyiringiro.ibyiringiro nibyo bya mbere kurusha uko ibibazo bya none bishobora kuduca intege.
Ariko ni gute ibyo byashoboka,nuko uyu mugabo Yesu yadutabara? Yabaye umuvugizi wacu, kandi niyo mpamvu tugomba kubatizwa dupfira hamwe na we tukazukana na we,kubera ko yadukunze.Dusome mu Abaheburayo 2:14-18
Ubwo rero abo yagize abana bayo bahuzwa no gusangira umubiri n’amaraso, Yesu na we ubwe yabihuriyeho nabo.Kwari ukugira ngo kubera urupfu rwe anyage Satani ubushobozi,we wagengaga imbaraga z’urupfu, maze avane mu buja ababubayemo kuva bakivuka babitewe no gutinya urupfu. Erega si abamarayika yaje kugoboka, ahubwo ni urubyaro rwa Aburahamu! Kubera iyo mpamvu yagombaga guhinduka, akamera nk’abavandimwe be ku buryo bwose, kigira ngo abe umutambyi mukuru adahemuka kandi ugira imbabazi, ahagararire abantu imbere y’Imana, ahongera ibyaha byabo kugira ngo babarirwe.Nuko rero abasha kugoboka abageragezwa, kubera ko nawe yageragejwe akababazwa.
Tumenye neza ko Dayimoni (amashitani) atari inyamaswa cyagwa ikiyoka (Dragon).Aha yakoreshejwe mu gushushanya kamere muntu yuzuye ibyaha. “Ingororano y’icyaha n’urupfu” (Abaroma 6:23), ariko aha twasomye ko Dayimoni “afite imbaraga z’urupfu”. Ibyaha ntibikabaganze kuko mutakigegwa n’amategeko, ahubwo mugegwa n’ubuntu Imana ibagirira.Mu umurongo wa 14 niko havuga.we, we ubwe, niko yafashe kamera nkiyacu. Hari amatsinda y’abakristo akigisha ko hari Imana mu butatu, kandi imwe muri zo yari Yesu. Ariko ibi sibyo Bibiliya ivuga, kandi dukurikije Abaheburayo, nibya agaciro kuba twaramenye Yesu w’ukuri, yari umwe natwe, yageragejwe ishuro 4 n’abanditsi, yarashukagwa nka twe, ni gute yashukagwa(yahuraga n’ibigeragezo)? Ku bwa kamera muntu. Dusome ibyanditswe mu ri Yakobo 1:13-15.
Igihe umuntu ashutswe ngo akure icyaha ntakavuge ati “Imana niyo ishutse” kuko Imana idashukwa ngo ikore ibibi cyagwa nayo igire uwo ishuka. Ahubwo umuntu wese ashukwa igihe irari rye bwite rimukuruye rikamugusha mu mutego, nyuma iryo rari rigatwita rikabyara icyaha, n’icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu.
Ibi bishatse kuvuga ko Yesu yarafite kamere muntu. Imana ntishobora gushukwa, niko ivuga.Ariko Yesu yarashutswe, niko mu Baheburayo bavuga.Rero Yesu nti cyari Imana.yari umuntu, umwana w’Imana mukuvuka, uwo mu rubyaro rwa Dawidi n’Aburahamu kuko yabyarwaga na Mariya. Ariko na none, Imana ntishobora kubyarwa ariko Yesu we yarabyawe. Imana ntishora gupfa, ariko Yesu we yarapfuye. Ntidushobora kubana Imana, ariko abantu bo baramubabonye ndetse baranabanaga. Yesu ntiyegeze abaho mbere yuko avuka. Yabaye umwana w’Imana kuko yabyawe na Mariya. Dusome muri Luka 1:31-35.
Dore ugiye gusama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.Azaba umuntu ukomeye, ndetse azitwa umwana w’Isumba byose.Nyagasani Imana azamugabira ingoma ya sekuru Dawidi, ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose.Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.Mariya abwira Marayika ati “Ibyo bizashoboka bite ko nta mugabo tubonana?” Umuumarayika aramusubiza ati “Mwuka muziranenge azukuzaho, n’ubushake bw’Imana Isumba byose bukubumbatire”. Nicyo gituma umwa uzabyara azaba umuziranenge, yitwe umwana w’Imana.
Tugaruke kuri aya magambo! Azaba umwana w’Imana, Mariya azatwita –aha niho Yesu yatangiriye, ari igitekerezo, Kuva kera Imana yari ifite Yesu mu migagambi yayo, tuziko Mariya yari umugore woroheje, Yesu yari uwo murubyaro rwa Dawidi n’Aburahamu, ndetse Mariya yabakomokagaho. Niba Yesu yari Imana, Mariya yari nyina w’Imana ndetse ntiyari umugore woroheje.Niba nkuko Bibiliya itwigisha ko Yesu yari umwana w’Imana ndetse na none imwana w’umuntu, wo murubyaro rwa Dawidi n’Aburahamu kuko abyarwa na Mariya. Nukuri ko Mariya yari umugore woroheje.None nibyose cyagwa ntanakimwe-kwizera nyakuri cyagwa kwizera gupfuye. Nibya agaciro kwizera ibintu byukuri,kuko imyizerere(amahame) igera kuri twe tukiriho.Dusome mu Baheburayo 4:15-16.
Umutabyi mukuru dufite ntananirwa kubabarana na twe mu ntege nke zacu, ndetse yageragejwe ku buryo bwose nkatwe uretse ko nta cyaha yakoze.Nuko rero nidushire umususu twegere intebe ya cyami y’Imana igira ubuntu, kugirango duhabwe imbabazi tugirirwe n’ubuntu,bitume dutabarwa mu gihe gikweye.
Kuberako Yesu yari ameze nkatwe, niyo mpamvu tugomba gusenga twizeye mw’izina rye ku Mana.Ntidukeneye undi mutambyi, kubaka urusengero cyagwa Pastori ngo amasengesho yacu yemerwe ku Mana.
None ho shobora kuvuga muri make ibyo twavuze mu gushaka igisubizo k’ikibazo: Inkuru nziza niki?
1. Hari Imana imwe rukumbi, ntago ari Imana mu butatu.
2. Yesu n’umwana w’Imana, ntago ari Imana ubwe, ntiyigeze abaho mbere yuko avuka .yarageragezwaga nka twe ndetse akabaho nka twe, ariko ntiyegeze akora ibyaha.Yaduhaye ubugingo bwe ababazwa murupfu, ariko na none kuko utigeze akora ibyaha, Imana yaramuzuye atsinda urupfu.
3. Mu mubatizo wo mu mazi menshi mw’izina rya Yesu Kristo dukuze, tuba duhambanywe na we ndetse tukanazukana na we.
4. Igihe Kristo azagaruka tuzazurwa, ducirwe imanza ndetse duhabwe ubugingo bwi iteka mu bwami bwe.Buzaba buri hano ku isi.Ubu bwami buzaba bumeze nk’ubusitani bwa Edeni, ubwo Imana yaremaga umuntu bwambere ndetse wari mwiza. Ibibazo byose tubona mw’isi, intambara, inzara, uburwayi (ububabare) ndetse n’urupfu bizashira ntibizongera kubaho ukundi.
5. Nyuma y’urupfu ntituzongera kubabara-“Umuriro w’iteka” bivuga “Iherezo”
6. Roho ntipfa, twavuye mu mukungugu kandi tuzawusuburamo.Roho nibwo buzima (ubugingo). Niyo Imana yisubiza iyo dupfuye.Ntidushobora kuzongera kubaho mu mibabaro nyuma yo gupfa.
7. “Satani” ni ishusho ry’irari riganisha ku byaha muri kamere muntu, ari nayo tugomba kurwanya, ntago ari izina ry’inymaswa y’inkazi. Imana n’inyambaraga 100%, ntishobora gutsindwa na “Satani”, Ibigeregezo byose bituruka ku Mana, ntabwo biterewa na “Satani’Kandi bibabihetse ibisubizo.
8. Mugusoma Bibiliya ubwacu dushobora kubona inzira nyakuri igana ku Mana.
Ndi hano kubwa we, Mu kwiga Bibiliya ndetse tuyiguhe ubwa we,ntagisigaye kugeza igihe uzamenya igisubizo k’ikibazo: Inkuru nziza niki? Ndizera ko uziga neza inyigisho zacu zo muri Bibiliya ntakiguzi ndetse unagire intego,yo kuzabatizwa umunsi umwe, mu mazi menshi. atekereza ubugingo bw’iteka nkubutabaho. Ndibaza ko twatekereza byinshi, byinshi, ntaherezo, tukabona ari urugendo rurerure,ndetse muri ubu buzima turi abanyantege nke ngo tube twabitangire. Uku niko tubyizera, iyo ubatijwe muri Yesu ndetse ugatura muri we Ndemeraywa na we ko ari kubwa amahirwe nabonye ngo dufate ko ibi ari ibyagaciro, ndetse ataribyo gukerensa
Duncan Heaster
IGA GUSOMA BIBILIYA NEZA
NTA KIGUZI BISABA
Hari Bibiliya imwe gusa, ariko amatorero menshi.Tugomba kumenya: Inkuru nziza niki?
Duteganya ko ukeneye gusoma Bibiliya ubwa we ngo usobanukirwe Inkuru nziza iyirimo. Twizera ko hari Imana imwe ko Yesu ari umwana wayo, ko yavutse w’ishusho yacu, ndetse tugomba kubatizwa mu mazi menshi kugirango turonke gupfa kwe no kuzuka kwe. Nyuma azagaruka gutegura ubwami bw; Imana hano kw’isi (Ntago ari mu ijuru). Uzuza ahabugewe (Hasi) kugirango uzabashe kubona udutabo nta kuguzi,tukagufasha mu kwiga Bibiliya.